Izi codes za telephone ukwiye kuzimenya ni ingenzi

KTA
Dec 30, 2025
2 min read
89 views
7 clicks
1 shares
$0.0025 you earn per click
Izi codes za telephone ukwiye kuzimenya ni ingenzi

Smartphone ukoresha buri munsi ifite codes zihishe (zizwi nka USSD codes cyangwa secret codes) zagenewe gupima (testing), kureba amakuru y’imbere ya telefoni, no kugenzura imikorere yayo. Abenshi ntibazizi, nyamara zirafasha cyane.

⚠️ Icyitonderwa: Zimwe muri izi codes zigenewe kugenzura amakuru gusa. Ntuzikoreshe nabi cyangwa ngo uhindure settings utazi icyo zikora.

Tugiye kureba code zitandukanye. Code ya 10 ni ingenzi kandi ikubiyemo code nyinshi za mtn nayo uyisome.

1️⃣ *#06# – Kwerekana IMEI ya Telefoni

Iyi ni code izwi cyane.

Ikwereka IMEI number ya telefoni yawe

Ifasha cyane iyo telefoni yibwe ngo umenye aho uwayijyanye ari

👉 Ntacyo yangiza, kuyikoresha ni umutekano 100%

2️⃣ ##4636## – Amakuru Yimbitse ya Telefoni

Iyi code igufasha kubona:

Amakuru ya telefoni (Phone info)

Battery status

Network ikoreshwa

App usage statistics

👉 Ni ingenzi ku bashaka kumenya uko telefoni yabo ikora (Capacity).

3️⃣ ##7780## – Gusubiza Telefoni mu Mimerere Isanzwe (Factory Reset Yoroheje)

Ikuraho apps wiyongereyemo

Ntikuraho amafoto n’amakuru yose

⚠️ Irinde kuyikoresha niba utabyiteguye.

4️⃣ ##34971539## – Amakuru ya Camera

Iyi code igufasha:

Kureba amakuru y’imbere ya camera

Version ya camera firmware

👉 Abakunda amafoto barayikunda cyane 📸

5️⃣ ##2664## – Gupima Screen (Touch Test)

Igerageza (i testinga) niba screen ya telefoni yakira touch neza

Ifasha igihe screen idakora neza

6️⃣ ##0842## – Gupima Vibrations & Screen Light

Igerageza (ipima) vibration

Igerageza brightness ya screen

7️⃣ ##232338## – Kureba Wi-Fi MAC Address

Ikwereka MAC address ya telefoni

Ifasha mu by’umutekano wa network

8️⃣ ##197328640## – Service Mode

Ikoreshwa cyane n’abatekinisiye

Igaragaza amakuru yimbitse ya hardware na network

⚠️ Ntuhindure settings niba utazi icyo zikora.

9️⃣ ##8255## – Google Talk / Google Services Info

Igaragaza amakuru ya Google services ziri kuri telefoni

Ifasha mu gukemura ibibazo bya Google apps

🔟 Codes za Network

Zimwe muri codes ziterwa na network ukoresha

MTN (Mu Rwanda):

Kureba balance: *131# (MTN na Airtel)

Kugura bandle usigaranye: *154*5# (iz'urubyiruko) na *345*5# isanzwe

Kugura bundle: *345# na *154# (Ku rubyiruko)

Gutira amainite: *151# (MTN na Airtel)

Mocash: *182*5#

Kureba ayo ufite kuri momo: *182*6*1# ugashyiramo PIN

Gufungura Virtual card (ikarita ya banki iri online ya MTN: *182*2*7#

Kureba bundles: *345*5#

Kureba ideni usigaranye: *151*20#

Kureba kumero yawe: *135*8#

Kureba numero zikwanditseho: *125# ugashyiramo indangamuntu yawe.

Izi codes n'izindi nyinshi tutavuze ni ngombwa ko umenya izingenzi murizo. Niba hari iyi wabonye ukabona ikugiriye umumaro ntubure kubitubwira. Murakoze

Ushaka kwamamaza kuri uru rubuga, washyiraho ibyo wamamaza. Kora account nurangiza ucreatinge banner ijye igaragara kubantu basura uru rubuga. Murakoze

KTA

Content creator and merchant on BenixSpace platform.

Posts: 1 Total Views: 89