Murindahabi Irene yatangaje impamvu ituma buri gihe uko agaragaye mu biganiro atajya agaragaza ukuboko kwe kw'ibumoso.
Murindahabi Irene uzwi cyane nka manager w'abahanzi itsinda rya Vestina na Dorcas baririmba indirimbo z'Imana, ubundi niba umuzi neza cyangwa se ujya umukurikirana aho ari hose iyo ari mu biganiro ntabwo ajya agaragaza ukuboko kwe kw'ibumoso akenshi kuba kuri mu mufuka w'ipantaro cyangwa w'umupira aba yambaye. Abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu y'ibyo bintu ariko Irene ubwe ashyize hanze impamvu yabyo.
Uyu musore wigwanyeho ukunze kuvuga ko yitwa Moridekayi, yavukiye mu muryango ukennye ariko nk'uko yabitangaje, avuka yavukiye mu bitaro bya Muhima. Mu bitaro bya muhima igihe uyu mugabo yavukaga avuga ko habaga service mbi aho abaganga bahaga abimenyereza umwuga wo kuvura bakabaha abana ngo babigireho. Birumvikana ko bahitagamo abana baciriritse ubundi bakabigiraho. Nk'uko Irene yabitangaje, nawe yari muri icyo cyiciro cy'abo bana bagombaga kwigirwaho kuko ntakivugira. Ubwo rero umuganga umwe wimenyerezaga umwuga amutera urushinge bituma ukuboko kwe kw'ibumoso kugira ubumuga ntikwabasha gukora neza. Uko yagendaga akura biza kurangira kugize ikibazo.
Bwambere mu bukwe bwa Vestine, nibwo Irene yagaragaje ukuboko kwe afata impano bamuhaga, maze abantu babona ko uko kuboko kwe kutameze nk'ukwiburyo.

Ngiyo impamvu yajyaga ituma uyu mugabo ahisha uko kuboko kwe!!! Yavuze ko ngo yajya asaba Imana ngo izamuhe ikintu yakora akoresheje ibindi bice by'umubiri we kuko amaboko ye yari atakimuhaye icyizere, ariko ko kuri ubu Imana yabikoze. Ikintu cyiza dukwiye gushimira Imana nuko ubuzima bw'uyu Irene butahagendeye akaba afitiye umumaro igihugu ndetse n'iterambere rya benshi muri uyu muziki wo mu Rwanda. Uyu niwe wazamuye uwitwa Niyo Bosco, Ross Kana n'izindi mpano nyinshi kandi akomeje uwo murimo aho akunda kugaragara aseka kandi yishimye, afasha abafite impano cyane cyane urubyiruko n'abakiri bato, rero ni ibyo gushimira Imana ko umuntu wari mu cyiciro cy'aho abaganga bashoboraga kumwigiraho ubu ari mubafite umumaro ukomeye.