Imigani migufi 10 Itangizwa na A - igice cya mbere

benirbenjamin
Dec 30, 2025
4 min read
103 views
9 clicks
1 shares
$0.0025 you earn per click
Imigani migufi 10 Itangizwa na A - igice cya mbere

Imigani igira uruhare rukomeye muri sosiyete zose. Nta shyanga ribaho tiragora imigani. Iyi migani migufi 10 twaguhitiyemo yisome usonanukirwe icyo ivuze.



Abakurambere, igihe bahimbaga imigani bari bafite intego. Tuzi ko nta shyanga na rimwe ritagira imigani. Kandi imigani yose ifite icyo ihuriyeho, ivuga ukuri, kandi irigisha.


No muri Bibiliya, igitabo cy'imigani gifatwaho umuyobozi w'ubuzima, bitewe n'uko Salomo wahimbye iyo migani yari ahanzweho n'Umwuka w'Imana.


Imigani ifite akamaro ko guhanurira abantu, kugira ngo bamenye ko ibyo bakora ari byiza cyangwa se ari bibi. Iyo umugani ukweretse ko igikorwa iki n'iki ari cyiza uragikora, wakubwira ko ari kibi, ukakireka.



Kugira ngo ushobore gusobanukirwa n'umugani ni ngombwa kumenya aho ukomoka, n'icyo bawuciriyeho.


Gusobanukirwa umugani bisaba ko waba wumva amagambo yose agize uwo mugani kuko Hari amagambo amwe yashaje atagikoreshwa mu kinyarwanda cy'iki gihe. Hari imigani y'imigenurano ikomoka ku migani miremire. Iyo utazi uwo mugani muremure ntushobora gusobanukirwa n'uwo mugani w'umugenurano.


Hari imigani y'imigenurano ikomoka ku mateka yabayeho, rero yo uzi ayo mateka nibwo bikorohera kumva uwo mugani w'umugenurano.


Iyi migani tugiye kureba, turajya tugerageza kuyisibanura maze ubashe gusobanukirwa.


Reka turebe imugani 10 mu nkuru y'ubutaha tuzareba indi migani.


1. Ababiri bajya inama baruta umunani urasana.


Umuryango w'abantu bake bumvikana, urusha imbaraga umuryango munini usubiranamo.


Uyu mugani bawucira gushishikariza abantu gushyira hamwe no guhuza umutima. Abajya inama Imana irabasanga.


2. Abagabanye imbisi ntibagabana izihiye.


Imbisi baba bavuga ni inyama.

Kugabana inyama mbisi bivuze ko hariho inkono ebyiri zo guteka. Kugabana izihiye bivuze kurira hamwe. Iyo rero abantu batetse ukubiri baba bagomba no kurya ukubiri. Bawuca bashaka kumvikanisha ko ubwumvikane buba hakiri kare abantu bataragera kuri byinshi kuko uwo mudakundana ngo musangire byose mutaragera ku iterambere nyuma biragoye ko mwazumvika. Cyangwa se urundi rugero niba abantu bashwanye bagitangira urugendo ntabwo wakwizera ko bazarusoza bakiri kumwe.


Kugabana bishushanya kumvikana.


-lyo abantu bagiranye amasezerano ni ngombwa kuyubahiriza.


3. Abagira inkwi barya ibihiye.


lyo inkono ibuze inkwi ibiryo birapfuba. Muri uyu mugani inkwi zishushanya amikoro y'ubutunzi.


- Umuntu wifite, ufite ubutunzi, ibyo ageraho ni byiza. Kuko afite inkwi (ibintu), atura heza, arya neza, yambara neza; kandi agatunga agatunganirwa.


4. Abagira inyonjo bagira ibirori.


Kera umuntu ufite inyonjo yagendanye n'umuntu ucumbagira. Noneho abantu bakagenda bashungera umunyanyonjo, naho ucumbagira ntibamwiteho.


Ucumbagira niko kuvuga ati «abagira inyonjo bagira ibirori».


-Bashobora kuwucira ku muntu ugira amafuti kandi akayiratana.


5. Abagira iyo bajya baragenda.


Umuntu ajya ahantu afite icyo ahakurikiye. Umuntu uzi icyo akora ntabwo ari nyamujya iyo bajya.


- Uwacira undi uyu mugani aba ashaka kumwereka ko badasangiye intego.


Ngo nagende wenyine kuko impamvu imujyanye ari iye wenyine.


6. Abahigi benshi bayobya imbwa uburari.


Imbwa y'impigi ikurikira inyamaswa ikoresheje kwinukiriza aho iyo nyamaswa yanyuze. Abantu na bo bashobora kuronda uburari bw'inyamaswa bakoresheje kwitegereza aho yanyuze Bareba ibinono by' aho yakandagiye n'ibyatsi yagiye ikubita. Umuhigi umwe ashobora kubona uburari bunyurunye n'ubwo undi yabonye. Uko imbwa yo ikurikira uburari abahigi bayeretse, itazi inyamaswa bakurikiye iyo ari yo, ijya aho bayeretse, uburari nyabwo ikabuta.


- Icyo bagereranyirizaho imbwa ni umuntu ufite abamutegeka banyuranye, bakamuha amabwiriza avuguruzanya maze uwo muntu akabura icyo akora n'icyo areka. Ni byiza ko abayobozi bumvikana ku byemezo bafatira abo bayobora, kugira ngo batababuza uburyo.


7. Abajya Inama Imana irabasanga.


Kujya inama ni ugushaka amahoro. Nk'uko tumaze kubivuga ku mugani wa 6, abayobozi bajya inama bayobora neza kuko batabuza uburyo abayoborwa. Gusangwa n'Imana ni ukubana amahoro.


- Uyu mugani bawucira abantu babumvisha akamaro ko kuganira ku bibazo hagati y'abasangiye umurimo.


8. Abajyanama bishe imbwa y'umwami irahera.


Abajyanama bagize ibanga, bituma umwami atamenya aho imbwa ye yaguye. Yaraheze kuko umwami atashoboye kuyihõrera. Yari guhana uwayishe iyo amumenya. - Uyu mugani, kimwe n'uwawubanjirije, urashima akamaro ko kujya inama.


9. Abakinganye ingabo ntibakingana inyegamo.


Ingabo ni igikoresho cyifashishwaga ku rugamba kera kugira ngo umusirikare umwambi utamurasa. Gukingana ingabo rero byakorwaga n'abantu babiri bahanganye. Bivuze ko abantu bakingana ingabo baba barwana. Rero, ntibyakunda ko bakingana integamo cyangwa muyandi magambo gukingana inyegamo ni nko kurarana.


- Uyu mugani ucirwa umuntu babuza kwizera uwigeze kumuhemukira.


10. Abakiranye neza barongera.


Gukirana ni umukino w'abanyarwanda, wigisha gutegana. Ariko ni umukino ushobora kubyara inabi, iyo umuntu ateze undi akabikorana ubugome kugira ngo amuvune. Gukirana neza ni ukuramira uwo uteze kugira ngo atagwa ahabi cyangwa se akagwa nabi akavunika. Ubonye ko umuntu agutegana ubugome ntiwakongera gukirana na we.


- Ikigereranyo cyo gukirana neza ni ukuba warigeze kugirana n'undi amasezerano akayubahiriza.



Niba ukunze iyi migani tubwire. Murakoze

Tags
#Imigani #imigani mg
benirbenjamin

Content creator and merchant on BenixSpace platform.

Posts: 1 Total Views: 103