Mu buzima bw’abantu bose, ibyishimo ni kimwe mu bintu biba bikenewe kandi buri wese aba yifuza. Twese dushaka kubaho twishimye, twumva turi mu mahoro no mu munezero. Ariko ikibazo gikomeye gikunze kwibazwa ni iki: Ese ibyishimo nyakuri bishobora kubaho hatariho intimba? cyangwa se mu yandi magambo utababaye kubwo guharanira ibyishimo?
Ubundi buriya ubitekerejeho neza, wasanga ibyishimo abantu baba bafite bikomoka ku bitambo by’intimba banyuzemo. Iyo utigeze ubabazwa n’inzara, kugira ibiryo (kugira ibyo kurya) ntibyaguha ibyishimo bimeze nk’ibyo uwahuye n’inzara uzi neza uko inzara iryana. Iyo utigeze ubura inshuti cyangwa ngo ubure uwo ukunda, kuba ugifite abantu bagukunda ntibyakubera byishimo bikomeye nk’umuntu wigeze kubaho wenyine ubu akaba afite inshuti zimwitayeho. Mu yandi magambo, rimwe na rimwe intimba cyangwa umubabaro ucamo bituma ibyishimo uzabona bizagira agaciro.
Ariko nanone hari abavuga ko ibyishimo bidakwiye gushingira ku mibabaro umuntu yanyuzemo, Bati: “Kuki umuntu yakagombye kubabara kugira ngo agire ibyishimo?” babona ko ibyishimo nyakuri ari ibintu biva imbere mu mutima, bishingiye ku kwemera, ku gucisha bugufi, no ku kuba umuntu yishimira ubuzima uko buri.
Icyakora, ukuri kugaragara ni uko ubuzima ari urugendo ruvanze: ibihe byiza n’ibihe bibi, ibyishimo n’agahinda. Intimba itwigisha kwihangana, ikatwibutsa ko turi abantu, kandi ikadutoza gukunda ibihe byiza iyo bigeze. Nta wifuza kubabara, ariko iyo ubabaye uba urimo kubaka ubushobozi bwo kuzishimira ibyishimo mu buryo buhanitse.
Ese dukeneye intimba ngo tugire ibyishimo? Birashoboka ko atari ngombwa ko umuntu abanza kubabara ngo azagire ibyishimo mu buryo bwuzuye, ariko ntitwashidikanya ko ari cyo gituma ibyishimo bigira imbaraga n’agaciro gakomeye. Ubuzima bwuzuye si uguhunga intimba, ahubwo ni ukwemera ko byose yaba ibyishimo cyangwa intimba bigira uruhare mu kutugira abo turi bo.
Mu yandi magambo, ibyishimo nyakuri si ukugira ubuzima butarimo intimba, ahubwo ni ukumenya ko n’intimba ubwayo ishobora kuba inzira itugeza ku munezero.
Murakoze. Ushobora gusharinga iyi nkuru ukabona amafaranga. Fungura account (Register) maze ukande kukantu kari aho hejuru kameze nka download (Affiliate bar (Ukabona iyo wakoze account)) ukore copy y’inkuru maze uyisharing