Amasomo y’ingenzi y’ubuzima abantu bamenya batinze

benirbenjamin
Sep 3, 2025
3 min read
99 views
12 clicks
2 shares
$0.0050 you earn per click
Amasomo y’ingenzi y’ubuzima abantu bamenya batinze


Ubuzima ni ishuri ritagira urupapuro rw’isuzuma. Buri munsi ubuzima butuzanira amasomo, ariko rimwe na rimwe tukayiga ari uko igihe cyarenze. Ni byo bituma hari ibintu byinshi umuntu amenya atinze, akazisanga yicuza ati: “Iyo mbimenya kare, nari kubaho mu bundi buryo.” Muri iyi nkuru, ngiye kukubwira bimwe mu bintu cyangwa se amwe mu amasomo y’ingenzi y’ubuzima abantu bamenya batinze.


Abantu benshi bamenya batinze ko igihe ari cyo kintu cy’agaciro kurusha ibindi byose. Twese twiruka dushakisha amafaranga, ubutunzi, cyangwa kumenyekana ariko tukibagirwa ko igihe cyatakaye kitajya kigaruka. Nyuma y’imyaka myinshi, umuntu asanga atarakoze ibyo yari akwiye gukora igihe yari akiri muto, kandi agasanga nta buryo bwo gusubiza amasaha n’ibihe inyuma. Rero burya, mu buzima igihe ni ikintu cy’ingenzi. Niba ufite igihe gikoreshe neza kuko nikimara kugucika ntabwo uzigera ubona igihe watakaje ngo kigaruke kuko iyo kimaze gutakara biba birangiye, niho usanga bmu masaziro yawe ruimo kuvuga ngo “Iyo mbimenya mba naritoje gukora ibi n’ibi” cyangwa se uti “Iyo menya ko nzahura n’ibi bintu simba narataye igihe cyanjye nkora biriya”. Rero Igihe ni ikintu cy’ingenzi kandi abenshi bamenya agaciro kacyo batinze.


Icya kabiri, abantu benshi bamenya batinze ko umuryango n’inshuti ari wo mutungo w’ukuri. Mu gihe dushishikajwe no kugera ku nzozi zacu ndetse no gushaka imibereho, akenshi twibagirwa abo dukunda n’imiryango yacu. Ariko burya iyo utakaje umuntu cyangwa usigaye wenyine nibwo tumenya ko inshuti, abavandimwe mbese abo bantu ari ingenzi mu buzima kandi ko urukundo n’ubusabane bifite agaciro karuta ibintu byose byo ku isi.


Abantu bamenya batinze ko burya kureka ubwoba ari ko kubaho neza. Ubundi, ubwoba buri mu bintu bituma umuntu abaho ahangayitse akagira ubuzima bubi. Ubwoba bwo gutsindwa, ubwoba bwo kuvugwa nabi, ubwoba bwo kwerekana uwo uri we, ubwoba bw’indwara —byose bituma tudatera intambwe. Nyamara iyo igihe gishize, umuntu aza gusanga amahirwe yose yatakaje ko byatewe n’ubwoba yagize. Kuvuga ngo nintangira iyi business ngahomba? Nonese kuki ufite ubwoba bwo guhomba none nutayitangira bwo? Kuki se utavuga uti ninyitangira nkunguka? Abantu rero bakunze kugira ubwoba ariko iyo igihe gishize baza gusanga kureka ubwoba ariko gutera imbere kurambye.

Burya rero, ubuzima butwigisha byinshi, ariko kenshi tukabyiga dutinze, nyamara amahirwe dufite ni uko aya masomo tuyamenya tukiriho. Mu by’ukuri, n’ubwo hari byo wamenye utinze, nta rirarenga, uyu munsi wahindura uburyo ubaho n’uburyo wumvamo ibintu. N’ubwo ibyo bintu wabimenye utinze ariko byatuma umenya kubaho mu buryo bwiza kurusha igihe gitambutse.

Murakoze. Ushobora gusharinga iyi nkuru ukabona amafaranga. Fungura account (Register) maze ukande kukantu kari aho hejuru kameze nka download (Affiliate bar (Ukabona iyo wakoze account)) ukore copy y’inkuru maze uyisharinge

Tags
#amasomo y'ubuzima #igihe kimaze iki #benixspace #ubuzima butwigisha iki
benirbenjamin

Content creator and merchant on BenixSpace platform.

Posts: 1 Total Views: 99