Ni mpamvu ki Imana iduhamagara!? – Benir Benjamin
Ndagusuhuje nshuti muvandimwe.
Imana yaraguhamagaye. Ese uzi impamvu y’umuhamagaro wawe!? Uzi impamvu Imana ihamagara umuntu!?
Impamvu nyamukuru Imana iduhamagara ni ukugira ngo tuyikurikire, duhindukire tuve mubyo twibwira tuyitabe maze tuzajye mu ijuru.
Gukizwa bisobanuye ko uba utangiye urugendo rujya mu ijuru. Umuntu akizwa urupfu rw’iteka maze akakira agakiza. Iyo ukijijwe uba utangiye urugamba kuko mu nzira ijya mu ijuru harimo ibirushya byinshi. Icykora Uwiteka aneshereza / atsindishiriza abana be muri byose.
Nkuko tubivuze, guhamarwa ukitaba bivuze gutangira urugendo rwo kujya mu ijuru. Niba ubizi neza, iyo umuntu ari mu rugendo aba afite cg akeneye ikintu cy’ingenzi kitagomba kubura: Urwandiko rw’inzira (passport). Iyo passport igereranywa n’ibyiringiro 1Yohana 3:1- 4 Kwizera n’ibyiringiro biratandukanye Ibyiringiro (Hope) ni ibintu bifatika utegereje example: bank card Naho kwizera ni umubare w’ibanga wiyo card.
Imana iha abantu amasezerano mu rugendo baba barimo rujya mu ijuru kugira ngo badacika intege mu rugendo ikagenda ibaha amakuru. Ayo makuru nibindi ibaha mu rugendo umuntu abishyikira mu kwiringira Imana. Ariko kandi Kwizera ko ni urufunguzo rufungura ibyiringirwa ntushidikanye ko bitazaba. Iyo ufite kwizera ntushidikanya.
Niba Imana yaraguhamagaye ugahindukira ukitaba, ugatera intambwe uyisanga, watangiye urugendo rujya mu ijuru kandi igihe nikigera uzabana n’iyaguhamagaye
Murakoze cyane turabakunda.