Humura Kristo ashoboye byose – Ibyawe ntibyamunanira – Benir Benjamin
Yesu ashimwe nshuti muvandimwe wowe urimo usoma iyi nkuru. Ndagira ngo tuganire ku mbaraga za Kristo Yesu. Yesu ni umugabo wahanuwe kuva mu itangiriro kera cyane abahanuzi bakunze kuvuga ko hazaza Mesiya umurengezi uzaha amahamga yose umunezero, uzazanira ab’isiyoni barira ibyishimo numunezero. Uyu Yesaya yaramuvuze kera cyane avuga ngo “Duhawe umwana w’umuhungu ubutware buzaba ku bitugu bye kandi azitwa igitangaza umuziranenge” ndetse Yesaya yavuze ko azitwa “Emmanuel bisobanura ngo Imana iri kumwe natwe”.
Aya magambo aboneka muri bibiliya atwereka ko Kristo ashoboye byose kandi ntabwo dukwiye gutakaza icyizere mugihe tumwizeye kuko ashoboye byose kandi ni Umwami ushoboye. Kristo yagiye yiyerekana mu bihe bitandukanye muri bibiliya aho yagiye azura abapfuye ndetse agakiza abarwayi n’abanyunyutse akabakiza, Kristo afite ubushobozi rwose.
Niba ujya wihebeshwa n’ibibazo uhura nabyo mu buzima bwawe, ukabura igisubizo cy’ibibazo wibaza mu buzima ndagira ngo ngutangarize inkuru nziza y’ihumure ko Yesu ashoboye kandi numwemerera arakugirira neza. Yesu niwe soko y’ubuzima bwiza abamwizeye bari mu mahoro kandi bafite umutuzo babonera mu munezero atanga. Humura niba waramukurikiye ibyo unyuramo byose arabizi kandi arabishoboye mwizere gusa urakira rwose.
Murakoze cyane turabakunda